Uwiteka ndagusanze ndaguhindukiriye
Uhereye kera kose uri ubuturo bwacu
Mvuye mu gihugu cy’uburiganya bwa Satani
Nje kuba mu isi y’Umwuka mparindirire Yesu
Yesu ndagumana nawe sinzakurekura
Wenda umuseke utambike (Mwami)
Ntabwo nzakurekura
Umuntu wese uza aho uri, ntabwo uzamwirukana
Mpa umugisha mu migisha wadusezeranyije
Warandondoye uramenya umenya ibyo nibwira
Uzi imyicarire yanjye n’imigendere yanjye
Ibyo wakoreye mu isi byangiye ku mutima
None ndaje mbe itabaza rimurikira abandi
Ndashaka kumurikira abari mu mwijima
Ngo bave mu irimbukiro bajye mu bwiza bwawe
Ndafata icyo wamfatiye ngo ngere ku rugero
Uri icyitegererezo reka nkurebereho
Niba ngira imibabaro niba nkena nkanenwa
Wigeze kuba urw’amenyo nemeye umusaraba
