Hoziana songbook · Song 35

YESU NI IGISUBIZO

Musical keySolScriptureYohana 14:6Archive statusComplete
Full lyrics6 sections

Ijambo:
Ubutumwa bwiza buvuga ngo: “Yesu Kristo
Yahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi
Icyakora yari yarapfuye ariko none dore ahoraho iteka”

Yesu ni igisubizo cy’isi ya none
Ni we nzira n’ukuri n’ubugingo /2

Ubuzima bwawe burakuruhije
Bwakubereye umutwaro uremereye cyane
Hariya mu ijuru hariyo umukiza
Mwemere kandi umwizere arakuruhura

Ibigirwamana bikuyobya ubwenge
Imvune zo mu mutima zikakubabaza
Yesu tukubwira ntakimushengura
Mwemere kandi umwizere arakuruhura

Yesu ni igisubizo cy’isi ya none
Ni we nzira n’ukuri n’ubugingo /2

Ibiriho mu isi ntibigutinyishe
Ingoma ya Sekinyoma izaganzwa vuba
Emmanuel Kristo ni we wanesheje
Mwemerere kandi umwizere arakuruhura