Yesu Kristo nshuti yanjye turakundana pe
Uziko twabivuganye ntawundi nzemera
Ndacyategereje igihe, igihe uzagarukira
Uri umukwe nanjye ndi umugeni
Gore: Muramenye ntimubyutse
Umukunzi wanjye
Mumureke kugeza aho
Aribubyishakire !
Gabo: Mukunzi wanjye uri mwiza,
Uri mwiza uri mwiza
Bose: N’imvugo yawe na yo iranezeza
Mbwira neza aho uragira ngukurikireyo
Mbese ushaka ko nkora iki mu mukumbi wawe
Izirwaye nzazivura, izivunitse nzazunga
Izicumbagira nzazigenza neza
Ibyo nkwibazaho byose ndagenekereza
Imihanda y’izahabu n’amazu meza cyane
Ibyiza wambikiye ko binkurura cyane Mwami
Kukubona byo bizacura iki ?
