Hoziana songbook · Song 63

YESU YARAZUTSE

Musical keyMiScriptureLuka 24:6Archive statusComplete
Full lyrics6 sections

Batoboye ibiganza bye
Yarambikaga ku barwayi bagakira
Batoboye ibirenge bye byazamukaga imisozi
Bijyanye ubutumwa bwiza.

Urupfu rwa Yesu rwari rubabaje
Bamwambitse amahwa asongoye cyane
Akorerwa igiti baramukubita
Ku bw’ uburemere agwa inshuro nyinshi /2

Aho i Gologota Umwami arabambwa
Bamuteye icumu n’imisumari
Reba uko amaraso adudubiza cyane
Mu rubavu, mu mutwe, mu biganza bye /2

Igihe kigeze Yesu aca umutima ati:
‘‘Noneho byose birarangiye’’
Ageze i kuzimu akandagira urupfu
Ubu ni muzima haleluya /2

Gabo: Turakuramya Mwami watuzukiye
Waturonkeye kunesha kw’iteka ryose
Bose: Turakuramya Mwami watuzukiye
Waturonkeye kunesha kw’iteka ryose

Gore: Bakinze cyane imva wari uryamyemo
Bayishyiraho abarinzi ngo utazazuka
Gabo: Marayika yaje nyuma y’iminsi itatu
Abirindura ikibuye none imva irarangaye
Haleluya Imana ishimwe
Bose: Turakuramya Mwami watuzukiye
Waturonkeye kunesha kw’iteka

YESU YARAZUTSE — lyrics | Hoziana Choir