Hoziana songbook · Song 23

YESU UBWO YAZAGA MU ISI

Musical keyReScriptureIbyak. 3:1-10Archive statusComplete
Full lyrics6 sections

Gore:Yesu ubwo yazaga mu isi yazanye ubutumwa bwiza,
Akiza abantu bose kuko ari Umwami w’amahoro.

Gabo: Yaruhuraga abarushye, aha intege abananiwe
Yahazaga abashonje kuko ari Umwami w’amahoro.

Gore: Yababariraga ibyaha, agahoza n’abarira
Akazura abapfuye kuko ari Umwami w’amahoro.
Gabo: Ububasha yari afite, yabuhaye intumwa ze
Zikora ibitangaza kuko ari Umwami w’amahoro

Gore: Hariho umuntu uremaye, wazaga ku rusengero
Ku irembo ryitwaga ryiza; agasaba ngo bamuhe.
Gabo: Intumwa zimunyuzeho, zimukiza ubwo bumuga
Abohorwa ingoyi yamaranye imyaka mirongo ine.

Wa kirema we haguruka aho, wiguma ku irembo ryitwa ryiza
Icyo dufite turakiguha, mu izina rya Yesu ba muzima /2

Gabo: Bagenzi banjye mumfungurire namwe Imana izabaha umugisha
Gabo: Dore ifeza n’izahabu ntabyo, icyo dufite turakiguha