Hoziana songbook · Song 123

UMWAMI YESU ABWIRA ABIGISHWA

Musical keyReScriptureYoh 15:26Archive statusComplete
Full lyrics5 sections

Umwami Yesu abwira Abigishwa
Ati: “ni byiza ko ngenda
Nzaboherereza umufasha
Ari we Mwuka Wera” /2
Gabo: Umunsi wa Pentekote usohoye
Abigishwa bari hamwe bahuje umutima /2
Bose: Buzuzwa Umwuka Wera
Batangira kuvuga indimi nshya
Abari i Yerusalemu batangazwa n’ibibaye /2

Gabo: Petero atarahabwa Umwuka Wera
Yihakanye Yesu avuga y’uko atamuzi
Ariko amaze kumuhabwa ahamya ashize amanga
Ararangurura ati, ati: ‘‘Nimwumve ee’’
Bose: Uwo mwishe mukamubamba aa
Yarazutse ni we ukoze ibi mureba /2

Natwe turamukeneye uwo Mwuka Wera
Abizeye Yesu ni isezerano ryacu.
Turamukwiye ngo atuyobore
Kugira ngo tubashe kunesha Satani

Uwo Mwuka atuyobora mu kuri kose
Atsinda ab'isi akabemeza iby'icyaha
Ibyo gukiranuka n'iby'amateka
Akatubwira ibyenda kubaho /2

Natwe turamukeneye uwo Mwuka Wera.....