Hoziana songbook · Song 76

UMWAMI ARI KU BICU

Musical keySolScriptureMatayo 24Archive statusComplete
Full lyrics3 sections

Ijambo:
Ubutumwa bwiza bwa Matayo
Igice cya 24 kitubwira iby’iminsi y’imperuka
Hazaba intambara, hazaba impuha z’intambara,
Urukundo rwa benshi ruzakonja,
Abantu bazagambanirana,
Nyamara ibyo byose nitubibona bibaye
Twebwe tuzubure amaso dutumbire mu ijuru,
Kandi twiteguye ko Yesu azaturengera, amen.

Bose: Hhiiiiiii! Hi hi hiiiiiiii! Benedata nimwitegure /2
Gabo: Mbega igihe kigeze he bagenzi?
Basse: Kiri hafi
Gabo: Mbega igihe kigeze he bagenzi ?
Bose: Ibyo Yesu yavuze byose byamaze gushyika /3
Basse: Byamaze byamaze byamaze gushyika /3
Bose: Ibyo Yesu yavuze byose byamaze gushyika /4
Gabo: Ishyanga rizatera irindi, intambara zivugwa hose
Inzara na yo ngo ndi hano,
Urwango mu bantu reka ntiwareba /2
No muri twebwe abakristo byamaze gushyika
No muri twebwe abakristo yemwe byamaze gushyika
Bimwe Yesu yavuze yemwe hah! Hah! Hah
Bimwe Yesu yavuze byose byamaze gushyika
Ijambo
Ahaaah! Mbega hari igisigaye bagenzi
Ibyo Yesu yavuze byose byamaze gushyika
Ahubwo nitumwitegure
Umwami w’amahanga yose ari ku bicu

Bose: ( Umwami ari ku bicu /3 cyo tumusanganire ) 4
Ibyo Yesu yavuze byose byamaze gushyika /3
( Umwami ari ku bicu /3 cyo tumusanganire ) 4
Oooh! Umwami! /2
Araje /3....
Mwitegure /2....
Oh Yesu uu! /2