Tuza! Tuza tuza wa nyanja tuza /2
Bakundwa b’Umwami Yesu
Bakundwa muri mu rugendo
Tega amatwi tubabwire iby’urugendo
Kuko dore rugiye kurangira /2
Gabo: Uru rugendo twararutangiye
Kandi dore turarukomeje
Kubwo kunanirwa benshi cyane bararohama
Ariko twebweho dushaka kwiyambukira
Bose: Iyi si imeze nk’inyanja,
Ibigeragezo n’umuraba mu nyanja
Itorero ni nk’ubwato buri mu nyanja
Abakijijwe n’abashaka kwambuka /2
Gore: Iyi si yemwe mubona
Iyi si mubona tuyicamo tujya mu ijuru
Kubera ibibazo benshi cyane bararohama
Ariko twebweho dushaka kwiyambukira
Gabo: Iyi si yemwe mubona
Iyi si mubona tuyicamo tujya mu ijuru
Kubera ubutunzi benshi cyane bararohama
Ariko twebweho dushaka kwiyambukira
Tuza nubwo ugusha benshi
Dushaka kwiyambukira
Gore: Iyi si yemwe mubona
Iyi si mubona tuyicamo tujya mu ijuru
Kubera ubupfakazi benshi cyane bararohama
Ariko jyeweho ndashaka kwiyambukira
Tuza nubwo uteye ubwoba
Ndashaka kwiyambukira.
Gabo: Hakurya, hakurya, hakurya
Bose: Hakurya y’inyanja, ntabwo tuzongera /2
Gabo: Hakurya y’ibi mubona, hakurya y’iyi mibabaro
Bose: Hakurya y’inyanja, ntabwo tuzongera
Gabo: Hakurya y’uburwayi, hakurya y’ubugumba
Bose: Hakurya y’inyanja, ntabwo tuzongera
Gabo: Hakurya yo guhunga, hakurya y’izi ntambara
Bose: Hakurya y’inyanja, ntabwo tuzongera
Gabo: Hakurya y’ubupfubyi, hakurya y’ubu bupfakazi
Bose: Hakurya y’inyanja, ntabwo tuzongera kubabara
Gabo: Hakurya yo gusenyerwa amazu twiyubakiye eeh
Bose: Hakurya y’inyanja, ntabwo tuzongera kubabara
Gabo: Ntabwo tuzongera kubabara
Bose: Ntabwo tuzongera kubabara
