I.Gabo: Yorodani iriya, Yorodani iriya /2
Gore: Turi hafi yo kwambuka yorodani iriya
Tukagera mu gihugu cyateguriwe abera /2
Gore: Yorodani iyi ihorera nzayambuka mu kwizera
Bose: Maze nimfata hakurya nzahimbaza Umwami Yesu /2
II.Nubwo umwijima ari mwinshi mu nzira aho tunyura
Nushinga aho Yesu avanye ntuzayoba inzira /2
III.Yesu ni we mucyo wacu azatumurikira,
Ngaho niwubure amaso urabona umucyo /2
Gore: Yorodani iyi ihorera nzayambuka mu kwizera
Bose: Maze nimfata hakurya nzahimbaza Umwami Yesu /2
Gabo: Yorodani iriya, Yorodani iriya /2
