Ku munsi w’Umwami wacu nari i Patimosi
Inyuma yanjye numva ijwi rimpamagara
Maze nkebutse mbona ni Umwana w’ Intama
Ni ko intumwa yavuze /2
Gore: Uzane-
Bose: Sha wese
Gore: Niwu-
Bose: Zicarana
Gore: Nanjye ku-
Bose: Ntebe yanjye y’ ubwami
Gore: Nk’uko na-
Bose: Njye nane-
Gore: Sheje nki-
Bose: Carana
Gore: Na Data
Bose: Ku ntebe ye
Mubonye ntyo mwikubita imbere nk’upfuye
Anshyiraho ukuboko kwe arambwira ati:
‘‘Witinya ndi uwa mbere ndi n’uw’imperuka
Mporaho iteka ryose’’ /2
Andikira malayika w’i Lawodekiya
Nzi imirimo yawe ko udakonje ntubire
Ubwo udakonje ntubire uri akazuyazi
None ngiye kukuruka /2
Abo nkunda ndabacyaha nkanabahana
Nuko rero ngaho gira umwete wihane
Umuntu ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka
Abwira amatorero /2
