Hoziana songbook · Song 83

KOMEZA USENGE IMANA

Musical keyMiScripture1 Abates. 5:17Archive statusComplete
Full lyrics6 sections

Basse: Dore iki gihe kiraruhije eee (ariko)
Komeza usenge komeza usenge
Ntabwo izakwirengagiza ntizakwirengagiza
Yipfukamire (uyisenge) /3, izasubiza amasengesho

Tugeze mu gihe kiruhije abantu bose
None benedata muze twegere Imana yacu
Dusenge ubudasiba ku manywa na nijoro
Twihishe mu mababa yayo.

Komeza usenge Imana, guma mu masengesho
Ntabwo izakwirengagiza hoya ye
Yipfukamire uyisenge uyibwire ibyawe byose
Izasubiza amasengesho /2

Iyuzuze na Yesu mukundane nk’inshuti
Womatane na we maze mubane akaramata
Nutangira gusenga jya ushima Imana kubwe
Uyibutse amasezerano.

Mu gitondo cya kare jya wiragiza Imana
Senga ugenda mu nzira jya usenga uri mu mirimo
Senga uri mu nzu yawe, byuka nijoro usenge
Umwami agutegeye amatwi.

Satani nakubwira ko Imana itakwitaho
Akagutera ubwoba y’uko Imana itumva ibyawe
Mubwire ko yatsinzwe atakigutegeka
Ugende mu izina rya Yesu.

KOMEZA USENGE IMANA — lyrics | Hoziana Choir