Hoziana songbook · Song 14

KERA IYI SI YACU

Musical keyDoScriptureItangiriro 1:1-31Archive statusComplete
Full lyrics5 sections

Kera iyi si yacu yari nziza cyane,
Icyaha kije gikingura umuryango
urupfu n’imibabaro biti ‘‘turaje.’’

Gore: Birakwiye ngo tunezerwe
Bose: Mu gihe cy’amahoro
N’igihe cy’umwijima mwinshi
Dutumbira mu ijuru /2

Twari beza twese icyaha kitaraza, twari tugoswe n’ubwiza
Bw’Uwiteka umucyo utumurikira; nimwumve nshuti

Paradizo nziza yandujwe n’abantu, kuremwa kwayo bwari
Ubuturo bwiza kuri twe abantu baremwe mu ishusho yayo

Yesu Umwami wacu ni paradizo nshya, abamwizera
Bakizwa imibabaro, bamurikirwa n’umucyo iteka ryose