Gabo: Kanguka /4
Bose: Cana itabaza ryawe
Gabo: Kanguka /4
Bose: Umukwe ari ku irembo
Gabo: Kanguka /4
Bose: Kenyera witegure
Kujya mu bukwe bw’Umwana w’Intama.
Naza azahamagara natwe tuzumva
Tugende nk’uko Eliya yagiye
Tuzajya kwima ingoma no gutura mu
Gihugu cy’akaburarugero/2
Gore: Sohoka /4
Bose: Va muri Babuloni
Gore: Bwoko bw’Imana ni muyisohokemo
Bose: Mwikwishushanya na yo
Gore: Iteka yaciriweho riri hafi
Bose: Kandi ryarategetswe,
Muhungire mu rubavu rwa Yesu
Gabo: Wa munsi w’ubwoba n’agahinda gusa
Bose: Uratwubikiriye
Gabo: Ni ishyano /4
Bose: Rizabonwa n’ab’isi
Gabo: Inkozi z’ibibi hamwe n’abagome
Bose: N’abanyabyaha bose
Bazasubizwa inyuma barimburwe.
Abakiranutsi b’Umwana w’Intama
Bazarabagirana, n’abahinduriye benshi ku gakiza
Bazaka nk’inyenyeri, azahanagura amarira ku maso
Y’abamutegereje, byose Imana yacu izabisohoza.
