Yemwe torero nitwitegure, yemwe nitwitegure
Kuko tutazi umunsi cyangwa isaha Yesu azagarukaho.
Ibimenyetso tumaze kubona, ni byinshi cyane,
Byerekana y’uko Itorero rigiye kuzamurwa. /2
Umwami w’abami ari hafi kujyana itorero yapfiriye /2
Gore: Yewe mugenzi uri hehe? Uri hehe? Uri hehe?
Mu isi yose ni intambara, indwara n’inzara /2
Bose: Ku bw’ibyo mugenzi niwihane wizere Yesu urakizwa /2
Yewe mugenzi niwirebere kandi niwiyumvire
Ibihe tugezemo mugenzi ko ari ibyo kuba maso
Abantu benshi barahanurwa kandi bakaburirwa
Bakabyirengagiza ariko bazabyiboneraho /2
Umwami w’Abami ari hafi kujyana itorero yapfiriye /2
Gore: Yewe mugenzi uri hehe? Uri hehe? Uri hehe?
Mu isi yose ni intambara, indwara n’inzara /2
Bose: Ku bw’ibyo mugenzi niwihane wizere Yesu urakizwa /2
Gabo: Ijoro rirakuze kandi bugiye gucya
Twambure imyenda yo gukiranirwa
Twambare iyo gukiranuka /2
Bose: Ku bw’ibyo mugenzi niwihane
Wizere Yesu urakizwa /2
