Hoziana songbook · Song 120

WABAYE INGUMBA

Musical keySiScripture2 Petero 1:8Archive statusComplete
Full lyrics5 sections

Wabaye ingumba nk’igiti ii cy’ibibabi gusa
Uwiteka agushatseho imbuto arazibura
Wa musubiranyuma we garukira Yesu
Wihane ibyaha byawe akubabarire /2

Wishushanya nk’umukristo nyawe ariko ibyawe byose
Bizwi neza n’umukiza Yesu urondora imitima
Wazanye n’abandi mu gakiza wowe wanga gukizwa
Ntiwanyuze mu irembo ry’ukuri kuko wuriye inkike
Gabo: Garuka garuka wikwibeshya ubugingo
Garuka garuka wikinisha agakiza
Uvuga ko ukijijwe urigisha ugahanura
Ariko imirimo yawe irakwerekana
Wahagaze ku rugi ubuza abandi kwinjira
Nawe ubwawe ntiwinjira uzabona ishyano

Gore: Ururimi rwawe rurateranya
Wishimira kubana n’abajura
Wemera ingeso z’abasambanyi
Ukibwira ko Imana itabizi

Bose: Igitabo cy’ubwami, yacyanditsemo amazina
Abeli na Enoki, Aburahamu na Mose
Yanditse abahanuzi n’intumwa cumi n’ebyiri
N’abahowe rya zina; nanjye yanyanditsemo
Gore: Yewe uwishushanya we mbese ko utanditsemo
Gabo: Ntabwo wanditsemo.

Gore: Ni iki gituma wanga kwiyegurira Yesu
Bose: Ugakomeza kwinangira
Gabo: Ibuka uko yagi-ye akwi-yereka kenshi
Bose: Ugakomeza kwinangira
Gore: Ibuka ibyago byinshi yagi-ye akurokora
Bose: Ugakomeza kwinangira
Gabo: Ibuka uburyo yaku-bone-keye mu nzozi
Bose: Ugakomeza kwinangira
Gore: Ibuka uko ahora uku-bwiri-ra mu ijambo rye Bose: Ugakomeza kwinangira
Gabo: Ibuka uko yagiye agutumaho intumwa ze Bose: Ugakomeza kwinangira
Bose: Garuka garuka Mwana wanjye
Ndakwigisha kubaha Uwiteka

WABAYE INGUMBA — lyrics | Hoziana Choir