Hoziana songbook · Song 44

UYU MUBUMBE WACU

Musical keyReScriptureIbyahishuwe 22:17Archive statusComplete
Full lyrics5 sections

Gore: Urakaza neza mu isi yacu
Bose: Mu isi yacu, mu isi yacu, mu isi yacu
Gore: Urakaza neza mu isi yacu mwana w’Imana
Gore: Urakaza neza mu isi yacu
Bose: Mu isi yacu, mu isi yacu, mu isi yacu
Gore: Urakaza neza mu isi yacu
Bose: Mwana w’Imana

Uyu mubumbe wacu, witeguye kukwakira
Abakijijwe bose baragutegereje
Isezerano ryawe twakomeje kuribamo
Twe na ba sogokuru na ba sogokuruza

Gore: Mbese bizaba bite tugeze imbere yawe
Gabo: Abagukunda twese /2
Twaba turiho cyangwa twarapfuye,
Tuzahindurwa [(duse nawe )2]
Gore: Abagukunda twese Nitwumva ijwi ry’impanda yawe Tuzahindurwa, [(duse nawe)2]

Igitabo cy’ubwami wacyanditsemo amazina
Abeli na Enoki, Aburahamu na Mose.
Wanditse abahanuzi n’intumwa cumi n’ebyiri
N’abahowe rya zina natwe watwanditsemo
Gore: Yesu mwana w’Imana nanjye wanyanditsemo

Umwuka n’umugeni, barahamagara bati: ‘‘ngwino’’,
Niba nawe ubyumvise, hamagara uti: ‘‘ngwino’’,
Amena bibe bityo dore arazana n’ibicu,
A-maso yose azamureba na none amen, amen
Gore: Arazana n’ibicu na none amen Amen