Hoziana songbook · Song 86

TWAKIJIJWE KU BW’UBUNTU

Musical keySiScriptureIbyak. 2:2Archive statusComplete
Full lyrics5 sections

Banyarwanda ni mwumve iyi nkuru
Twahawe umuriro wa Pentekote
Nimushake namwe umuriro
Uhore waka ku gicaniro.

Twakijijwe ku bw’ubuntu n’imbabazi z’Uwiteka,
Mwuka Wera ni we utwemeza akatwereka ibyaha byacu
Amaraso y’Umwami Yesu ni yo atweza ibyaha byose /2
Gabo: Umwuka Wera akatwigisha
Bose: Atuyobora mu kuri kose
Gabo: Azazamukana itorero
Bose: Ubwo Yesu azagaruka /2

I.Gabo: Ubwo abigishwa bari hamwe
Batungurwa n’umuriri
Hamwe n’ibirimi by’umuriro
Bose: Bose buzuzwa Umwuka Wera
Gabo: Petero abwira abantu bose
Ati: ‘‘ wa Yesu mwishe
Ni we ukoze ibingibi mureba’’
Bose: Abantu benshi bizera Kristo /2

II.Gabo: Mana Data uri mu ijuru
Turakwinginga muri ibi bihe
Ngo uhembure uyu murimo wawe!
Bose: Mu mitima yacu twese.
Gabo: Kangura abasinziriye, utarure abazimiye
Ubasubize mu nzira
Bose: Uzasange turi maso /2

Twakijijwe ku bw’ubuntu
N’imbabazi z’Uwiteka
Mwuka Wera ni we utwemeza
Akatwereka ibyaha byacu
Amaraso y’Umwami Yesu
Ni yo atweza ibyaha byose /2
Gabo: Ubwo Yesu azagaruka
Bose: Ubwo Yesu azagaruka
Gabo: Kuri uwo munsi tuzaruhuka
Bose: Ubwo Yesu azagaruka
Gabo: Tuzahanagurwa amarira
Bose: Ubwo Yesu azagaruka
Gabo: Twaririye hano mu isi
Bose: Ubwo Yesu azagaruka
Gabo: Hoziyana tuzaruhuka
Bose: Ubwo Yesu azagaruka
Gabo: Ni mwihangane tuzaruhuka
Bose: Ubwo Yesu azagaruka
Gabo: Ubwo abapfuye bazazurwa
Bose: Ubwo Yesu azagaruka
Gabo: Natwe abazima duhindurwe
Bose: Ubwo Yesu azagaruka
Gabo: Ubwo Yesu azagaruka
Bose: Ubwo Yesu azagaruka
Gabo: Tuzaruhuka kuri uwo munsi
Bose: Ubwo Yesu azagaruka