Hoziana songbook · Song 59

TUGUMANE

Musical keyMiScriptureMatayo 27:33-56Archive statusComplete
Full lyrics4 sections

Gore: Tugumane Mwami halleluia, Mwami tugumane
Bose: Tugumane Mwami haleluya, Mwami tugumane
Gore: Wakoze eeh byose kuwo musaraba
Bose: Tugumane Mwami haleluya, Mwami tugumane

Gabo: Ku musozi witwa Gologota, hicirwaga abagome
Bose: Babicaga urupfu rw’ibivume, bamanitswe ku giti
Gabo: Mwami Yesu ni ho bakujyanye, bakwica urupfu rubi
Bose: Byatumye n’Imana ikuzinukwa, kubera ibyaha byacu
Uyu musaraba wikoreye niwo umpesha agakiza Nubwo abantu bose bakureka jyewe sinzakuvaho Tugumane Mwami haleluya, Mwami tugumane
Gore: Wakoze eee byose k’uwo musaraba
Bose: Tugumane Mwami haleluya, Mwami tugumane

Gabo: Iyi si yose yagize ubwoba, ibonye umaze gupfa
Bose: Maze itigiswa no kunanirwa, kukwakira Muremyi
Gabo: Izuba ryo ryahise rihumba, haba ubwira kabiri
Bose: Kuko uwari umucyo w’ubugingo, yari amaze gutanga,
Wagiye ikuzimu kwa Satani, umwambura imfunguzo
Usohora abera bawe bose, mu butware bw’urupfu, Tugumane Mwami haleluya, Mwami tugumane.
Gabo: Abari kure namwe abari hafi, mwese nimuririmbe
Bose: Rutare rwisungwa n’amahanga ni ukuri yarazutse
Gabo: Icyakora yari yarapfuye, none dore ahoraho
Bose: Agendera hagati y’ibitereko by’amatabaza
Imyaka irashira indi igataha, we ntajya ahunikira Ni inzira n’ukuri n’ubugingo, atubera ubwugamo
Tugumane Mwami haleluya, Mwami tugumane

Gabo: Igihe amaso yanjye azeremba
Mwami uzambonekere
Bose: Wenda uzankangura nsinziriye Cyangwa nzaba nkiririho
Gabo: Nkubikije ubugingo bwanjye
Mwami Yesu uburinde
Bose: Unyandike mu gitabo wanditsemo abakiranutsi
Ikimenyetso cy’Umwuka wawe
Wakimpayeho ingwate,
Ni cyo kimenyesha ko ndi uwawe
Nawe ukaba uri wanjye
Tugumane Mwami haleluya, Mwami tugumane
Gore: Wakoze eee byose k’uwo musaraba
Tugumane Mwami haleluya,
Mwami tugumane

TUGUMANE — lyrics | Hoziana Choir