Hoziana songbook · Song 105

REKA NIRATE UMUSARABA

Musical keyFaScriptureAbagalatiya 6:14Archive statusComplete
Full lyrics8 sections

Gabo: Uwo musaraba wa Yesu
Reka tuwamamaze ni wo ntsinzi yacu /3
Gore: Umusarabaaa /3
Gore: Reka nirate umusaraba
Gabo: Umusaraba /2 wa Yesu
Gore: Kuko ari wo wanshunguye
Gabo: Umusaraba /2 wa Yesu
Gore: Nari mboshywe na Satani
Gabo: Umusaraba /2 wa Yesu
Gore: Uwo musaraba wa Yesu,
Gabo: Umusaraba
Bose: Njye sinzawuvaho

Gore: Uwo musaraba tuvuga
Gabo: Umusaraba /2 wa Yesu
Gore: Ku batizera ni ubupfu
Gabo: Umusaraba /2 wa Yesu
Gore: Ariko kuri twe abizera
Gabo: Umusaraba /2 wa Yesu
Gore: Uwo musaraba wa Yesu,
Gabo: Umusaraba
Bose: Ni intsinzi ikomeye

Gore: Uwo musaraba wa Yesu ni intsinzi yacu /2
Gore: Uwo musaraba) /3
Gabo: Njye nzawikorera
Gore: Nawe uwikorere
Bose: Maze duhurire iwacu i Siyoni
(Ni ho tuzibera iteka mu mahoro) /2

Gabo: Reka mbabwire iby’uwo musaraba,
Reka mbabwire iby’uwo
Mwami Yesu yakoze kuri uwo musaraba

Bose: Yafashe ibyaha byacu byose
Arabibambanwa ku musaraba
Yemera kuba igishungero
Kugira ngo jye nawe turokoke
Yicwa urupfu rw’agashinyaguro ooh
Gore: Wa mwenda wari ukingirije ahera
Gabo: Utabukamo kabiri
Gore: Uhereye hejuru kugeza hasi
Gabo: Utabukamo kabiri
Gore: Wa mwenda wari ukingirije ahe-hera aa

Gabo: Abanyaga ubutware
Gore: Abafite ubushozi
Gabo: Arabahemura
Bose: Ku mugaragaro
Abivuga hejuru n’ijwi rirenga ku bw’uwo musaraba

Bose: Rwa rwandiko rw’imihango rwaturegaga aa /2
Yesu yarubambye ku musaraba
Gabo: Uwo Mwami nashimwe /2
Gore: Nashimwe /2
Gabo: Yesu ni we mahoro yanjye
Yesu ni we gakiza kacu
Yesu ni we bwihisho bwacu
Bose: Nashimwe

Gabo: Rwa rwandiko rw’imihango rwaturegaga
Arudukuzaho no kurubamba kuri wa musaraba
Bose: Nashimwe
Gabo: Twebwe twitwaga abanyamahanga
Ubu ngubu nitwe tugezweho Yesu ni we gakiza kacu
Bose: Nashimwe
Gabo: Twebwe twitwaga abo kurimbuka
Ubu ngubu nitwe tugezweho, Yesu ni we Haleluya
Bose: Nashimwe
Bose: Yabivuze hejuru n’ijwi rirenga