Hoziana songbook · Song 66

NZANEZERWA CYANE

Musical keyReScriptureYohana 16:22Archive statusComplete
Full lyrics3 sections

Igihe nikigera Umwami akagaruka
Kujyana abo yapfiriye icyampa nanjye tukajyana
Nzanezerwa cyane nzishima ningera mu ijuru
Nzabona abambanjirije Mose Eliya na Enoki /2

Tuzabonana na bo tunezerewe cyane
Tuzicaranayo na bo tuganira turirimba /2
Nzabitegereza turebana amaso ku maso
Tuzaba dusize urupfu
Dusingiza umwana w’Intama

Benedata bavandimwe, mukomeze isezerano
Mutumbire Umwami Yesu muzabona ingororano /2
Ndamukunda cyane kuko ari we gusa umpa amahoro
Mu by’ukuri ndamwizeye azanjyana iwe mu ijuru /2