Ntitukiri imbata ngo tugire ubwoba hoya
Ubu turi abana b’Imana
Ntitukiri imbata za Satani,
Ubu turi abana b’Imana /2
Gore: Igihe abisirayeli bari imbata za Farawo
Ntabyiringiro byo kuzataha i Kanani
Ariko Uwiteka abakuzayo amaboko menshi
Bose: Natwe twari imbata za Satani
Nta byiringiro by’ubugingo buhoraho
Natwe twari imbata za Satani
Nta byiringiro by’ubugingo buhoraho
Twari tukiri imbata z’ibyaha,
Amaherezo yacu yari urupfu
Gore: Ariko noneho ubwo twabatuwe ku byaha
Tukaba imbata z’Imana aaa
(dufite ubugingo buhoraho muri kristo Yesu) /2
Bose: Imana Ishimwe kubwa Yesu kristo
Waduhinduye abana bayo oooo
Ni we gukiranuka kw’abamwizera
Kubwe dufite ubugingo ooo buhoraho / 2
Twarabatuwe ntitukiri abacakara
Ubu turi Abahungu n’Abakobwa b’Imana Data
Dufite umurage utabasha kugajuka
Dufite ubugingo buhoraho / 2
Gabo: Twatsindishirijwe n’amaraso ya Yesu
Twahawe ubushobozi
Bwo kuba abana b’Imana /2
Gore: Yesu twarakwemeye turakwizera
Uduhindura akanwa kawe
Utwuzuza indirimbo zo kunesha /2
Bose: Watumaze ubwoba twagendanaga
Ubu turi abaragwa
Turi abana b’ubwami /2
Gabo: Watumenye kera cyane tutararemwa
Tutaraba urusoro uradutoranya
Kubw’urukundo rwawe muri kristo
Twaracunguwe
Bose: Turi abana b’isezerano kubwo kwizera
Turi abana b’Imana bwite
Turi ibikomangoma / 2
Twarabatuwe ntitukiri abacakara
Ubu turi abahungu n’abakobwa b’Imana Data
Dufite umurage utabasha kugajuka
Dufite ubugingo buhoraho /2
Dufite ubugingo buhoraho
Dufite ubugingo buhoraho
Dufite ubugingo buhoraho
Dufite ubugingo buhoraho
