I.Ndashimira Umwami wacu Yesu, kuko yangiriye imbabazii
Yansanze mu bwigunge nihebye, anduhura imiruho yanjye /2
Yikoreye ububi bwanjye
Arampfira kugira ngo mbeho
Yampaye amahoro menshi
Ampanaguraho ibyaha byanjye /2
II.Ntabwo najyaga niyibutsa ko, nzashyira nkagera imbere ye
Cya gihe azacira urubanza, abantu bose uko bangana /2
III.Sinari nkwiye kuba umwana we, cyangwa kwitwa umugaragu we
None ku bw’urukundo rwe rwinshi, byose yabimpereye ubuntu
