Nagendanga mu nzira inyerera
Impande nzanjye zose ari imyobo
Maze Yesu ampa ukuboko kwe
Anyizeza y’uko turi kumwe
Mwami Yesu naguhwanya na nde?
Ko ntawe muhwanye muri iyi si
Mwami nagushushanya na nde se ?
Ko umbereye byose Mucunguzi
Nahoraga nifuza amahoro
Ariko nkibonera intambara
Haba ku manywa haba nijoro
Nkaremererwa n’umusaraba
Yanyeretse wa musaraba we
Umwe yabambweho i Gologota
Nywurabutswe numva ndazinutswe
Kuko uwo nikoreye ari muto
Nageze aho njya mu nzu y’Imana
Amarira nyasuka imbere ye
Ambwira ijambo rimpumuriza
Ko nzaruhuka iyi mibabaro
Niyemeje kumukurikira
Haba mu byago n’ibikomeye
Nzinutswe inzira zose z’ibyaha
Kugira ngo nzagere mu ijuru
Niyemeje kugukurikira
Naho nahura n’imibabaro
Nzinutswe inzira zose z’ibyaha
( Kugira ngo nzagere mu ijuru) 3
