Hoziana songbook · Song 94

MU IJURU HABAYE INAMA

Musical keyDoScriptureIbyahishuwe 5:1-11Archive statusComplete
Full lyrics4 sections

I.Mu ijuru habaye inama /3
Habaye inama /7
Ni nde twatuma mu isi iih
Ngo agende acungure abari mu isi iih /2
Haba mu Bakuru haba Abaserafi
Bya bizima bine ndetse n’abamarayika
Muri abo bose nta n’umwe wemeye kudupfira /2
Uretse umwana w’ Imana wemeye kuba igita-mbo /2

Gabo: Mu ijuru humvikanye urusaku rwinshi /2
Umumarayika ukomeye arababaza ati: ‘‘ni nde’’ ? /3
Bose: Ni nde ? /3
Gabo: Ni nde wabumbura iki gitabo
Bose: Ni nde?
Gabo: Ngo amene ibimenyetso
Bose: Bigifatanyije ehh! ehh (ni inde ?) /6
Gabo: Habuze n’umwe
Bose: Ubasha kwemera
Gabo: Mu ijuru hose
Bose: Ntawabonetse
Gabo: Bashakisha mu isi
Bose: Ntawabonetse
Ndetse n’ikuzimu ntawabonetse /2 Yohana ararira, ararira /7

Gabo: Numva ijwi rirenga rivuga riti:
Bose: ‘‘Wirira Yohana
Gabo: Wirira Yohana wirira /7
Bose: Yohana wirira Yohana /7
Gabo: Dore intare yo mu muryango wa Yuda /6
Bose: Aranesheje /6
Bose: Ni igishyitsi cya Dawidi aranesheje’’

Umwana w’Intama arakimbagira, arakimbagira
Afata cya gitabo amena ibimenyetso bigifatanyije
Amena icya mbere, amena icya kabiri
Amena icya gatandatu biracika
Izuba ririrabura ukwezi guhinduka amaraso
Inyenyeri zo mu ijuru zose zikubita hasi /2
Uko abami bo mu isi bazamwikubita imbere /2
Gabo: Numva ijwi rirenga rivuga riti:
Bose: Wirira Yohana
Gabo: Wirira Yohana wirira
Bose: Yohana wirira Yohana /7
Gabo: Dore intare yo mu muryango wa Yuda
Bose: Aranesheje! /6
Gabo: Ni igishyitsi cya Dawidi aranesheje