I.Itangiriro n’iherezo ni Yesu umwana w’Imana
Ni we wapfuye arazuka ubu ni muzima /2
Gabo: Ni we nzira
Bose: Igana mu bugingo buhoraho
Bose: Ni we kuri
Bose: Iyi si yacu yose ikeneye /2
Bose: Itangiriro n’iherezo ni Yesu umwana w’Imana Ni we wapfuye arazuka ubu ni muzima /2
Yaraye mu mva mu ntambara, arwana na wa mugome
Kuwa gatatu arazuka anesheje urupfu /2
Ni we Alufa na Omega, kuko ntawamubanjirije
Kandi ntawe uzamuheruka kugeza iteka. /2
