Gabo: Hagiye kuzagwa imvura y’impangukano
Bose: Imvura izagwa 2
Gabo: Ibimenyetso byerekana ko yakubye
Bose: Turabireba /2
Gabo: Mwese mwitegure kurangiza imirimo
Bose: Imvura iraje igeze hasi
Gabo: Murebe hatagira igisigara inyuma
Bose: Mujye mu bwugamo bw’umugaru
Iyo mvura si nk’iyo Nowa yavuze
Iyindi izaba ari inyanja y’amazuku
Izahinduka urupfu rwa kabiri
N’igihano ku banzi bose b’Imana
Uwiteka agiye guhora inzigo
Atsembeshe isi yose umujinya we
Ararema ijuru rishya n’isi nshya
Ibibi byose azabikuraho.
Umunsi w’amarira n’amakuba
Urahorera dore ugeze hafi
Muhunge umujinya wenda gutera
Yesu ni we hema ry’ubwugamo.
Gabo: Abari mu murima nimugire vuba
Bose: Mugire bwangu imvura itaragwa
Gabo: Imyaka yose yararitswe n’umuyaga
Bose: Nimuyigese muyisarure
Gabo: Hari abahamya babiri bazanye inkuru
Bose: Nyir’ibihe byose aravuze ngo
Gabo: Ntimurandurane urukungu n’amasaka
Bose: Mwitonde cyane mu gusarura
Gabo: Abo Umwami yahaye inshyimbo ngo muragire
Bose: Mucyure bwangu imvura itaragwa
Gabo: Ntihagire n’imwe ibacika ngo izimire
Bose: Zose muzazigeze imuhira
Gabo: Muzirinde mumeze nk’abazazibazwa
Bose: Muyoborane ubugwaneza
Gabo: Izavunitse muzishyire ku bitugu
Bose: Nyir’umukumbi azabashima
Gabo: Igihe ibitabo bizaba bibumbuwe
Bose: Imanza zikamara gucibwa
Gabo: Abanyabyaha bazanyagirwa n’imvura
Bose: Bazihana bitagishobotse
Gabo: Bazaboroga badafite ubarengera
Bose: Urugi ruzaba rwarakinzwe
Gabo: Bazajugunywa i kuzimu bibagirane
Bose: Imvura izabanyagirirayo
