Mbese aho wumvise ijwi rikurarika
Ngo ufatanye n’abakristo mu rugendo
Nk’uko Mose yayoboye Abisiraheli
Bavuye mu Egiputa bajya i Kanani /2
Bari banezerewe, bakijijwe ububata
Baboneje i Kanani, bagenda baririmba
Gore: Ririmba indirimbo ya Mose
Bose: Bagenda baririmba
Gore: Bahimbaza Umwana w’Imana
Bose: Bagenda baririmba
Gore: Ubakijije umwanzi wabo
Bose: Bagenda baririmba
Gore: Iyo ni indirimbo y’ishimwe
Bose: Bagenda baririmba
Gore: Emera Yesu
Bose: Mwiyegurire ubu,
Ni umucunguzi agukize /2
Wikwita ku butunzi bwo muri iyi si
Shaka ubwo mu ijuru uzajyane n’abera
Shaka umukiza agukize ibyaha byawe
Kuko aho hera nta cyaha kizabayo /2
I Siyoni ni umudugudu wera de
Abera baho bambaye imyenda yera
Nta bibi biwegera keretse ibyiza
Ni ho haba amahoro ahoraho iteka /2
