Gabo: Nubwo abantu badamaraye
Abantu benshi basubiye inyuma
Abandi nabo oooo barananiwe
Kandi Yesu ari bugufi /2
Bose: Nyamara iherezo rya byose riri bugufi
N'umunsi ukomeye w'Uwiteka uteye ubwoba
Yesu araje wowe umwiteguye ute ? /2
Dore hazabaho umunsi uzatwika nk'itanura
Abibone bose n'inkozi z'ibibi bazaba ibishingwe
Ntakizabarengera iyo uba umunyabwenge
Wakwitaye ku iherezo ryawe /2
Gore: Ariko abakiranutsi izuba ryo gukiranuka
Rizabarasira rifite gukiza
Bose: Bazaka nk'inyenyeri baruhuke imiruho
Babane n’Imana iyo ibudapfa
Uuuuuh uuuuh uuuu
Ijambo:
Umunyabyaha nareke ingeso mbi,
Ukiranirwa nawe nareke ibyo yibwira agarukire Uwiteka;
Uwiteka aramugirira ibambe
Ni umunyembabazi
Bose : Ni umunyembabazi
Arakwakira winjire iwe musangire /2
Iherezo rya byose riri bugufi
Tugire umwete wo gusenga twezwe cyane /2
Agakiza kacu karatwegereye
Kuruta igihe twizereye /4
