Hoziana songbook · Song 92

IGITABO CY’IMANA

Musical keyLaScriptureAbaheburayo 9:15Archive statusComplete
Full lyrics4 sections

Igitabo cy’Imana cyanditsemo amazina
Y’abakiranutsi bagenda bagororotse
Byatewe n’uko Yesu yaturutse mu ijuru
Akaza kuduhesha agakiza

Yesu warakoze, Yesu warakoze
Mwami watugize abana b’Imana
Yesu warakoze, Yesu warakoze
Waduhinduye ibyaremwe bishya

Wagiye imbere ya Kayafa umubwira ubutumwa,
Uti hari umunsi umwe ijuru rizakinguka
Muzabona umwana w’Imana aziye ku bicu,
Afite ubwiza n’icyubahiro.

Wabambwe ku musaraba unawupfiraho,
Abakurebaga bibwira ko birangiye
Ariko warazutse none ubu uri muzima
Wicaye iburyo bw’Imana Data

IGITABO CY’IMANA — lyrics | Hoziana Choir