Ijambo:
Gabo: Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena
Gore: Andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi
Anjyana iruhande rw’amazi adasuma.
Gabo: Asubiza intege mu bugingo bwanjye
Anyobora inzira yo gukiranuka ku bw’izina rye
Gore: Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu
Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe
Inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza
Icyo nsaba Uwiteka ni kimwe gusa nshaka
Ni ukuba mu nzu yawe nkareba ubwiza bwawe
Nkajya nitegereza urusengero rwawe
Ngutambira ibitambo nkuririmbira ishimwe
Nimufatanye nanjye kumuhimbaza
Maze dushyirane hejuru izina rye ee
Ku munsi w’amakuba Uwiteka azampisha
Mu bwihisho bwo mu ihema rye ni ho azanshyira
Uwiteka ni we uha intege abarambiwe
Ndetse n’utibashije amwongera imbaraga
Ninyura mu migezi sinzatembanwa na yo
Ninyura mu birimi by’umuriro sinzashya
Mana wahoze uri umutabazi wanjye
No mu ntambara nzakomeza umutima aa
Ubwo data na mama bazaba barandetse
Ni wowe uzandarura ngume mu nzira yawe
Banyamibabaro mwe mwese nimuhumure
Uwiteka arabumva abategeye ugutwi
Murashaka ubugingo no kugira uburame
Nimushake amahoro muyakurikirane
Nimufatanye nanjye kumuhimbaza
Maze dushyirane hejuru izina rye ee
Ku munsi w’amakuba Uwiteka azampisha
Mu bwihisho bwo mu ihema rye ni ho azanshyira
Ijambo:
Gabo: Untunganiriza ameza mu maso y’abanzi banjye
Unsize amavuta mu mutwe
Igikombe cyanjye kirasesekara
Gore: Ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi
Bizanyomaho iminsi yose nkiriho,
Nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose
Gabo: Nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose
Gore: Nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose
Bose: Mana wahoze uri umutabazi wanjye
No mu ntambara nzakomeza umutima!
Ubwo data na mama bazaba barandetse
Ni wowe uzandarura ngume mu nzira yawe
Ni wowe uzandarura ngume mu nzira yawe
Ooh! Haleluya
