Ndagira ngo mbamenere ibanga /4
Kubana n’Imana, ukagendana nayo,
Ugakorana nayo bigira iherezo ryiza /2
Eliya na Enoki
Nibatubere icyitegererezo /2
Eliya yagendanye n’Imana,
Eliya yakoranye n’Imana, maze iherezo rye riba ryiza
Enoki yagendanye n’Imana,
Enoki yakoranye n’Imana, maze iherezo rye riba ryiza.
Eliya na Enoki nibatubere icyitegererezo
Gore: Abakera batubanjirije, bakoze uyu murimo dukora
Bose: Imana yagendanaga nabo
Gore: Abakera batubanjirije, bakoze uyu murimo dukora
Bose: Imana yakoranaga nabo
Dawidi yararirimbye, abadayimoni barahunga
Dawidi yaracuranze, abadayimoni barahunga
Mu ntambara z’abisiraheli,
Abaririmbyi babanzaga imbere, maze Imana ikanesha
Eliya na Enoki abagaragu b’Imana nzima
Imana yarabubahishije kuko batayisuzuguje
Imana yarabubahishije ntabwo bayikojeje isoni /2
Eliya na Enoki abagaragu b’Imana nzima
Gabo: Hari ubwo umuntu atangira neza, hanyuma akarangiza nabi
Umuntu abasha gukorera Imana ariko hanyuma akarangiza nabi
Bose: Baramu yatangiye neza,
Baramu yagendanye n’Imana
Baramu yagendanye n’Imana,
Baramu yakoranye n’Imana
Ariko urupfu rwe ruba nk’urw’abapfapfa.
Gabo: Hari ubwo umuntu atangira neza
Hanyuma akarangiza nabi,
Umuntu abasha kuririmba neza,
Umuntu abasha kubwiriza neza,
Umuntu abasha gukora ibitangaza
Ariko hanyuma akarangiza nabi
Bose: Samusoni, Samusoni, Samusoni yatangiye neza /2
Samusoni yagendanye n’Imana,
Samusoni yakoranye n’Imana
Ariko hanyuma yimenera ibanga /2
Gabo: Umukiranutsi w’Imana nareka gukiranuka kwe,
Agakora ibyo gukiranirwa
Bose: Azapfa azize ibyaha bye
Gabo: Imirimo ye yakoze yo gukiranuka
Bose: Uwiteka ntazayibuka ukundi
Bakundwa, Bakundwa, Bakundwa nimugenzure neza
Yuko mukiri mu muhamagaro w’Imana.
