Hoziana songbook · Song 102

HUMURA IMANA IRAKUZI

Musical keyFaScriptureMatayo 11:28-30Archive statusComplete
Full lyrics6 sections

Gabo: Hari inkuru nziza y'impamo
Ni uko Yesu kristo agira neza
Umutwaro wawe nubwo uremereye
Uwumuzanire arakuruhura

Gore: Umaze Iminsi wihebye
Inshuti n'abavandimwe baragutaye,
Nta n’umwe ukwitayeho
Bavugako wahanwe n'Imana

Gabo: Nyamara ntibazi impamvu
Bihorere bihorere wicecekere
Uyizi arahari ni we ukubwira ati:
‘‘Humura ndi kumwe nawe’’

Humura irakuzi
Ndetse n'izina ryawe irarizi
Ikwitayeho amanywa n'ijoro
Igihe kirageze ngo igutabare

Dore yaguciye nk'imanzi mu kiganza cye
Kandi ntawabasha kukuvuvunuramo
Nubwo waca mu muriro ntuzashya
Nunyura mu mazi ntazagutembana /2

Ubwo Yesu yababajwe yumva neza uko ubabaye
Abasha kugutabara humura
Kuko ari we wavuze ati: ‘‘hahirwa abashavura
Kuko aribo bazahozwa’’
Gore: Buri munsi arakubwira ati :
‘‘Ntutinye kuko ndi kumwe nawe’’ /2

HUMURA IMANA IRAKUZI — lyrics | Hoziana Choir