Hoziana songbook · Song 82

HALELUYA USHIMWE YESU

Musical keyDoScriptureMatayo 8:24Archive statusComplete
Full lyrics5 sections

Ha ha ha /3 Haleluya /2 Haa haa haa haa

Ha-le-lu-ya, ha-le-lu-ya
Haleluya ushimwe Mwami Yesu
Haleluya ukwiriye icyubahiro
Kuko nta yindi Mana yakoze nk’ibyo wakoze,
Ntayigeze ibaho kandi ntayizabaho /2

Gore: Abisiraheli wabambukije inyanja
Badafite ubwato cyangwa se inkuge
Wabwiye Mose rambura inkoni yawe
Hejuru y’amazi wambutse ubwoko bwanjye
Ubwoko bwawe burambuka bwishimye
Bushima izina ryawe kuko uri Imana y’igitangaza

Gabo: Cya gihe Yesu yari aryamye mu bwato
Umuyaga uratera intumwa zigira ubwoba
Zitabaza Yesu ziti: ‘‘Mwami turapfuye,
Mwami turapfuye ngwino udutabare’’
Umwami w’abami yavuze ijambo rimwe inyanja iratuza
Bose: Mbese ni nde wahangana na we ?

Gabo: Si rimwe cyangwa si kabiri duhura n’ibyago, Turwana n’imyuka mibi n’ibitugerageza
Ariko ubushobozi bwo kunesha byose
Ntahandi tubukura atari mu izina rya Yesu /2
Bose: Uri Umwami w’abami /3
Yesu uri Umwami w’igitangaza.
Gabo: Uri Umwami/3
Watsinze Satani, Data, Yesu uri Umwami
Wazutse mu bapfuye, (uri Umwami ) /5, Yesu
Ukwiye icyubahiro, uri Umwami, uri Umwami Yesu
Ukwiye gupfukamirwa, uri Umwami, ooh Yesu

HALELUYA USHIMWE YESU — lyrics | Hoziana Choir