I.Habaye umunsi w’ishimwe mu ijuru,
Yesu yitanga ngo agere mu isi;
Aza kubyarwa n’umwari utunganye,
Uwera aturana natwe ababi.
Dore urukundo rwatumye ampfira
Ibyaha byanjye abihamba mu mva !
Maze arazuka ngo ampuze na se.
Nagaruka, nzamushimira ibyo.
II.Habaye umunsi babamba umukiza
I Gologota ku musaraba.
Ahemurwa avumwa atukwa n’abantu,
Yikorera ibyaha byanjye byose!
III.Habaye umunsi aruhukira mu mva
Harindwa n’abamarayika be.
Niko yitanze ngo ambere umukiza;
Bihebe mwese, mumwiringire!
IV.Habaye umunsi, Satani aratsindwa,
Ntiyaheza Yesu mu gituro.
Nuko arazuka, urupfu arutsinze,
None ari mu ijuru iburyo bwa Se
V.Hazaba umunsi tuzumvaho impanda
Harabagirane ijuru ryose;
Yesu uwo azaza mu bwiza bwe bwose
Azima ingoma uwo Mwami wanjye.
