Hoziana songbook · Song 101

DUFITE IMANA

Musical keyMiScripture2 Abami 5Archive statusComplete
Full lyrics5 sections

Gabo: Wa muja wo kwa Namani /2
Gore: Wa muja wo kwa Namani) /2
Bose: Wa muja wo kwa Namani ni we wabwiye nyirabuja ati:
‘‘Iwacu dufite Imana’’ /3
Bose: Namani umugaba w’ingabo w’i Siriya
Yari umuntu ukomeye cyane muri icyo gihugu
Yari umutoni kuri shebuja akaba n’umunyacyubahiro
Basse: Umuja we aravuga ati: /2
Bose: ‘‘Icyampa databuja agasanga umuhanuzi w’iwacu
Yamukiza ibibembe’’ /2
Gore: Namani ahera ko aragenda
Bose: I Samaliya,
Gore: Ahura n’umukozi w’Imana
Bose: Witwa Elisa /3
Basse: Elisa aravuga ati: /2
Gabo: ‘‘Namani yewe Namani’’ /2
Bose: Uyu munsi uri bumenye
Y’uko muri Isiraheli Hariho Imana /2 n’abahanuzi

Gabo: Umwami w’Isiraheli amaze gusoma
Urwandiko rwa Namani /2
Ashishimura imyenda ye ati:
‘‘Uyu mugabo aje kunyendereza
Si njye Mana yica kandi ikabeshaho’’
Nimubitekerezeho namwe /2
Elisa biramubabaza/2
Amutumaho Umwami ati: “
Bose: Mureke ansange /5

Gabo: Namani ageze kwa Elisa, Elisa aramubwira ati:
‘‘Genda wiyuhagire muri Yorodani karindwi’’
Namani amaze gukira avuga n’ijwi rirenga
Nemeye y’uko nta yindi Mana iriho mu isi
Atari Imana y’Isiraheli
Namani, yewe Namani /3
Basse: Yewe Namani /3
Bose: Uyu munsi uri bumenye
Y’uko muri Isiraheli hariho Imana /2

Gabo: Yadukoreye ibikomeye natwe turishimye
Yaturwaniye intambara zitari zimwe
Uwo Mwami ni uwo gushimwa
Shimwa, Shimwa Mwami
Bose: Iwacu dufite Imana
Gabo: Benedata dufite Imana
Bose: Iwacu dufite Imana /3
Gabo: Ni ukuri dufite Imana
Bose: Iwacu dufite Imana
Gabo: Mubivuge dufite Imana
Bose: Iwacu dufite Imana
Gabo: Mu Rwanda dufite Imana
Bose: Iwacu dufite Imana,

Gabo: Yadukoreye ibikomeye natwe turishimye
Yaturwaniye intambara zitari zimwe
Uwo Mwami ni uwo gushimwa aa
Shimwa, Shimwa Mwami
Bose: Iwacu dufite Imana
Gabo: Hoziyana dufite Imana
Bose: Iwacu dufite Imana
Gabo: Ni ukuri dufite Imana
Bose: Iwacu dufite Imana
Gabo: Bibabwire dufite Imana
Bose: Iwacu dufite Imana
Gabo: Ni ukuri dufite Imana
Bose: Iwacu dufite Imana /4