Amahoro yo mu ijuru, anyuzuye mu mutima
Reka ndirimbe mpimbaza, uwaremye ijuru n’isi n’inyanja
Yumvise gutaka kwanjye, ambohora ingoyi z’ibyaha
Nuko anyuzuza n’Imana, Yesu ni we wabimpereye ubuntu.
Nezerewe agakiza n’urukundo wangiriye,
Na gakondo yo mu ijuru untegurira ngo tuzabanemo
Sinzakuvirira Mwami, naho nabura ibyo mfite byose
Ndashaka kujyana nawe, aho ujya hose nzagukurikira
Nubwo inzira yazitirwa ikabamo n’imitego
Cya gihe wayiciyemo nanjye ndagukurikira Mukiza.
Sintinyishwa n’urugendo ninanirwa uzajya undamira
Have yewe wa bwoba we namaramaje kujyana na Yesu
Sinzatandukana nawe bona nubwo nababazwa
Unyobore mu kwizera kuko iyi Si iri inyuma y’ibicu
Ntacyatuma ntinya urupfu kuko ari rwo rembo ryo kwinjira
Muri cya gihugu cyiza waringanirije abakwiringira
